in

Nyuma ya Luvumbu, Rayon Sports igiye kongera guhahamura abacyeba isinyishe rutahizamu w’igikurankota wifuzwaga n’amakipe akomeye hanze y’u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports iri ku musozo w’ibiganiro na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu.

Iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian yamaze gusinyisha umukinnyi w’igihangange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Heritier Luvumbu Nzinga, ikaba igomba gukurikizaho abandi batandukanye.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Rayon Sports iri hafi gusinyisha Sumaila Molo ukinira Etincelles FC, uyu rutahizamu akaba amaze gutsinda ibitego 9 muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Biravugwa ko ikipe ya Etincelles FC yifuza kumugurusha miliyoni 25 z’Amanyarwanda, ikipe ya AS Kigali nayo iri kumwifuza gusa uyu mukinnyi we arifuza kwerekeza muri Gikundiro.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha Rayon Sports ishobora gusinyisha Sumaila Molo amasezerano y’umwaka umwe n’igice kugira ngo azayifashe mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour)

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Kigali , Israel Mbonyi ashobora gukorera andi mateka mu Burundi!?

Carlo Ancelloti utoza Real Madrid yasubije abibaza niba azajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil