in

Impanuka y’indege yahitanye ubuzima bw’umuntu 1 abandi batatu barakomereka

Passenger Airplane with a big explosion in the sky

Kuwa gatatu tariki 28 Ugushyingo 2022 ,nibwo impanuka y’ingede ntoya yabereye mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa ,isiga umuntu umwe yitabye Imana ,mu gihe abandi bantu batatu bari bayirimo bakomeretse icyakora ntibahasige ubuzima.

Inkuru ivuga ko iyi ndege yari itwaye abantu bane gusa ,yakoreye impanuka mu mujyi wa  Barcelonnette-Saint-Pons ,mu ntara ya Alpes-de-Haute-Provence ikikubita hasi yarangiza igatangira gushya.

Abari bayirimo bagatabarwa n’indege za kajugujugu ndetse n’imbangukiragutabara zahagobotse mu buryo bwihuse ariko umuntu umwe bikarangira we atabashije kurenga aho .

Kugeza kuri ubu hakaba hari gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka ,cyane ko kugeza ubu kitaramenyekana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Carlo Ancelloti utoza Real Madrid yasubije abibaza niba azajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil

Sekamana Maxime yakorewe ibirori bimeze nk’ubukwe ku munsi w’amavuko we! umugore we amwibutsa urwo amukunda