in

CAF iteye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports! Amakuru agezweho ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023 nibwo Rayon Sports, Al Hilal ndetse n’abakomiseri ba CAF bemeje ko umukino ubanza uzahuza amakipe yombi uzaba tariki ya 24 Nzeri n’aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 30 Nzeri.

Rayon Sports yagombaga gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 ndetse umukino ukabera muri Libya ariko kubera ibiza byibasiye iki gihugu byabaye ngombwa ko Al Hilal isaba ko umikino wakegezwa inyuma ndetse ukabera i Kigali n’uwo kwishyura yose.

Ni mu gihe Rayon Sports yari yasabye CAF ko umukino ubanza waba tariki 30 Nzeri naho uwo kwishyura ukaba tariki 7 Ukwakira, gusa ibi CAF yabiteye utwatsi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyarugenge: Mudugudu atungwa agatoki ku kuba yaratwaye umugore wa Kirahinda ndetse akaza no gufungisha uyu mugabo kugira ngo adateza induru ku mugore we

Umugore w’i Ruganira wari uherutse kwica se n’ifuni, yivuganye na nyina akoresheje isuka yamuhondaguye mu mutwe