in

Byiringiro Lague ibyo yakoze mu mukino wahuje Amavubi na Botswana bishobora gutuma afatirwa ibihano bikakaye mu ikipe y’igihugu Amavubi

Mu mukino wa gicuti waraye uhuje Botswana n’u Rwanda muri Madagascar ukaza kurangira amakipe yombi yanganyije 0-0, Byiringiro Lague yagaragaje imyitwarire itari imyiza ishobora kumuviramo ibihano.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Amavubi, yabonye ko ibyo yasabye bamwe mu bakinnyi batarimo kubikora niko gukora impinduka, akuramo Byiringiro Lague hinjiramo Tuyisenge Arsene.

Lague ntiyabyishimiye maze, agisohoka mu kibuga ageze aku meza y’abasifuzi, agira umujinya akubita agacupa k’amazi kari kahateretse kikubita hasi, ndetse kandi ntiyahise ajya kwicarana na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura ahubwo ajya mu rwambariro.

Uyu musore bishobora kutamugendekera neza kuko kimwe mu bintu umutoza Frank Spittler yagaragaje ari uko atishimira imyitwarire nk’iyi.

Uyu mukinnyi ashobora kwisanga ahanwe kuko twibukiranye ko ubwo Hakim Sahabo yakoraga ibintu nk’ibi ku mukino wa Zimbabwe (yarasimbujwe ntiyabyishimira na we atera agacupa k’amazi ishoti), ku mukino ukurikiyeho wa Afurika y’Epfo yahise amubanza ku ntebe y’abasimbura.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC begukanye igikombe cya shampiyona – VIDEWO

“Sorry Prince” Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yirukanywe nabi muri Academy ya APR FC – VIDEWO