in

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera abavandimwe batatu ba Mugamba bitabiye Imana umunsi umwe

Kuwa gatanu nibwo abavandimwe batatu ba Mugamba Paul wahoze ari umucamanza muri Uganda ariko akaza kubivamo muri 2021 bakoze impanuka ikomeye bagonganye n’indi modoka bahita bitaba Imana bose .

Ni impanuka yabereye ku muhanda wa Mityana  hafi na Pariki mu gihugu cya Uganda , aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux barimo yagonganye na Toyota Harrier ndetse na Moto bigatuma aba bavandimwe uko ari batatu bahita bahasiga ubuzima.

Ikinyamakuru Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko abavandimwe 3 bitabye Imana ari : Ulrich Kamurasi Mugamba w’imyaka 31 ,Elly Winyi Mugamba, 23 na Tara Mugamba, 21 bari bavuye mu gace kubukerarugendo muri Uganda kitwa  western town of Fort Portal bari kwerekeza aho basanzwe batuye.

Ku munsi wejo kuwa gatandatu nibwo aba bavandimwe basezeweho bwanyuma  ,mu muhango wibimburiwe n’isengesho ryo kubasabira ryabereye  mu rusengero rwa All Saints Cathedral , bakazashyingurwa ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki 2 Mutarama 2023 ,i Bwigamiro .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu 9 barimo n’abana bapfiriye mu mubyigano i Kampala ubwo bishimiraga impera za 2022

Muhadjiri Hakizimana nyuma yo kwirukanwa yahawe amafaranga menshi yakanze abandi bakinnyi b’abanyarwanda