in

Abantu 9 barimo n’abana bapfiriye mu mubyigano i Kampala ubwo bishimiraga impera za 2022

Abantu ikenda barimo n’umwana w’imyaka 10 bapfiriye mu mubyigano i Kampala ubwo bishimiraga impera za 2022.
Mu ijoro rya keye imihanda y’isi yose hari ibirori byo kwishimira isozwa rya 2022 hatangira umwaka wa 2023. Mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda hari hateguwe ibirori byo guturitsa ibishashi karemano ( fireworks) dore ko hari haciyeho imyaka ibiri iki gikorwa kitaba bitewe n’ingamba zariho zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.


Gusa ku bw’amahirwe make icyo gikorwa nticyagenze neza kuko cyaje kugwamo abantu 9 barimo abana b’imyaka 10, 11 na 14.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Guardian aravuga ko abo bantu bapfiriye mu mubyigano wabereye kuri Freedom City Mall iguriro rutua riherereye ku muhanda uva Kampala ujya ku kibuga cy’indenge cya Entebbe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa 20 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye yabereye Pune

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera abavandimwe batatu ba Mugamba bitabiye Imana umunsi umwe