in

Burya Kiyovu Sports ntiramwegukana! Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kugirango yegukanye umukinnyi byarangiye ishobora kwisanga arimo gukinira Rayon Sports

Burya Kiyovu Sports ntiramwegukana! Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kugirango yegukanye umukinnyi byarangiye ishobora kwisanga arimo gukinira Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yari iri mu biganiro na rutahizamu mwiza hano mu Rwanda ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports nayo yatangiye ibiganiro nawe.

Ku munsi wejo hashize nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC Mugunga Yves yamaze kumvikana na Kiyovu Sports ariko Amakuru dufite kugeza ubu ntibirarangira.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona nta musimbura w’umunyarwanda mwiza ifite utaha izamu nka nimero 9 biravugwa ko nayo yagiye mu rugamba rwo kwegukana uyu mukinnyi Kandi ibiganiro bigeze kure.

Mugunga Yves yamaze kumvikana na APR FC yari agifite amasezerano bemeranya gutandukana bumvikanye, kugeza ubu arimo kwishakira ikipe ikomeye ndetse izamugeza ku nzozi ze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya Kiyovu Sports ntiramwegukana! Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kugirango yegukanye umukinnyi byarangiye ishobora kwisanga arimo gukinira Rayon Sports

Uburyo 7 wakoresha amenyo agacya ndetse ukayarinda guhongoka