in

Breaking News: Umutoza mushya w’ikipe ikomeye mu Rwanda yaraye ageze i Kigali aje gutwara igikombe

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports yaraye ageze i Kigali mu Rwanda ahita ahigira gutwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Alain-André Landeut wabaye umutoza wa Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo ni we mutoza mukuru wa Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka igera kuri ibiri iri imbere.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububirigi gusa akaba yaravukiye muri Congo ni we ugiye gutoza Kiyovu Sports muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka utaha.

Uyu mutoza yageze mu Rwanda ahagana saa yine n’igice, aho yahise ahigira gutwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mutoza w’imyaka 45, yatoje amakipe agiye atandukanye arimo nka Darling Club Motema Pembe yo muri Congo aho yavukiye ndetse yanatoje ikipe ya Berekum Chelsea yo muri Ghana.

Kuri ubu uyu mutoza w’umuhanga cyane akaba afite ibyangombwa byo ku rwego rwa mbere bitangwa n’impuzamashyirahamwe yo ku mu gabane w’Uburayi (Licence UEFA A)

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: umukobwa ukora uburaya ari mu kaga nyuma yo gukata mugenzi we igitsina bapfa umukiriya

Yolo The Queen yerekanye Mama we nuko bitungura benshi kubera ukuntu basa (Amafoto)