Yolo The Queen yerekanye Mama we nuko bitungura benshi kubera ukuntu basa (Amafoto)

Yolo The Queen wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye nyuma yo gusohora amafoto n’amashusho akurura  abiganjemo igitsina gabo yerekanye mama we.

Yolo The Queen uvuga ko avuka mu Rwanda ntago ari kenshi akunda kwerekana mama we,  gusa kuri iyi nshuro byarangiye amwerekanye ku mbuga nkoranyambaga ze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri sitori (story) Yolo The Queen yashyizeho ifoto ya mama we, aho yahise arenzaho amagambo agira ati: “Uramera neza vuba mama nkunda.”

Mama wa Yolo The Queen amaze iminsi arwaye gusa kuri ubu ari kugenda amera neza nk’uko umukobwa we yabimwifurije.