in

Breaking: Bayern Munich igiye kumara uyu mwaka wa 2021 ikina nta bafana ku kibuga

Ikipe ya Bayern Munich igiye kujya ikina imikino yose yakiriye nta mufana wemerewe kugera kuri Allianz Arena kubera ikibazo cya coronavirus yibasiye ikibuga cy’iyi kipe n’umujyi wa Bavaria.

Minisitiri w’intebe wa Bavaria, Markus Soder yahishuye muri icyi cyumweru ko abafana biteganyijwe ko bagomba kubuzwa kujya ku mikino kubwo kurengera ejo hazaza habo.

Kuri uyu wa Gatanu, Let’s ya Bavaria yemeje ko yakajije ingamba mu kurwanya icyi cyorezo, harimo guhagarika ahantu hose hahuza abantu benshi, insengero, ibikorwa by’imikino kugeza ku mpera z’uyu mwaka.

Bayern Munich izakira ikipe ya FC Barcelona mu mukino wa nyuma w’itsinda rya E rya Champions League Kuwa gatatu utaha nta mufana numwe uri ku kibuga Allianz Arena.

Iyi kipe iyoboye Urutonde rwa Bundesliga, yo yamaze kwizera no gukatisha iticye ya ¹/16 cya Champions League, iyi kipe izakira Mainz taliki ya 11 Ukuboza, maze nyuma y’iminsi itandatu yongere ikins na Wolfsburg nta mufana numwe uri ku kibuga.

Perezida wa Bayern Munich wungirije, Jan-Christian Dreesen yagize at—“Ni igihombo gikomeye cyane gukinira imbere ya Sitade yambaye ubusa kuri Allianz Arena Nanone.

“Ruhago ibwiza bwayo buba ari igice nkuko isanzwe iyo nta bafana Bari muri Sitade, ntiriwe mvuga ikijyanye n’ikibazo kihagaragara cy’ubukungu.

“Tugomba mubyukuri kwemera uwo mwanzuro nkuko uri, nubwo twakoze buri kimwe twari dushoboye kubwo ubuzima bwabashyitsi bacu kuri Allianz Arena kubwa amategeko ya 2G+ ajyanye n’isuku.”

Amakipe nka Augsburg na Greuther Furth nazo zizagirwaho ingaruka, nubwo amabwiriza asa neza nayashyizwe kubaturanyi babi Baden-Wurttemberg, Aho ikipe ya Freiburg, Stuttgart na Hoffenheim Aho nabo ubushobozi bwo Kwakira buzaba bwagabanyujweho abantu 750.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku myaka 104 yatangiye ishuri nkuko yahoze abirota.

Umunyamakuru wari ukunzwe yiciwe mu mujyi asiga umugore utwite