in

Ku myaka 104 yatangiye ishuri nkuko yahoze abirota.

Umukecuru wo mu gihugu cy’Ubuhinde w’imyaka 104 yatangiye amasomo yo kwiga gusoma no kwandika nk’uko yahoze abyifuza kuva kera.

Uyu mukecuru kuva kera hose yakuze akunda kwiga ariko kubera gushyingirwa akiri muto hamwe n’ubuzima bushingiye ku mirimo yo mu rugo, bituma atabasha kwiga uko bikwiye.

Ariko inzozi ze n’ubwo bwose ashaje, zabaye impamo ubwo amaherezo yabonaga amahirwe yo kwinjira muri gahunda yo kwiga yaterwaga inkunga na Leta, ifasha abantu batagize amahirwe yo kwiga, kwiga gusoma no kwandika maze ariyemeza atangira nawe kwigana n’abandi ngo arebe ko yamenya byibura gusoma no kwandika.

Nyuma yaje gutangira ariga nk’abandi, basoje kwiga bakoze ikizamini atsinda neza agira amanota 89 kuri 100 bitangaza abantu kuko babonaga ashaje atazabishobora.

Ku myaka 104, yize gusoma no kwandika, ikintu yashakaga gukora kuva akiri umwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking : Koffi Olomide yamaze kugera i Kigali (Video)

Breaking: Bayern Munich igiye kumara uyu mwaka wa 2021 ikina nta bafana ku kibuga