in

Biteye ubwoba:Umugabo yibwe inzoga arogesha abazibye kurisha nk’amatungo.

Umugabo yakoze igikorwa giteye ubwoba ubwo yarogeshaga abamwibiye inzoga bakajya barisha nk’amatungo nyuma yo kubura umufasha kugarura inzoga ze zibwe.

Ikinyamakuru Tuko cyavuze ko aba bajura batatu bari binjiye mu bubiko bw’inzoga (depot), hanyuma bibamo imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Pickup zuzuye inzoga z’amoko atandukanye.Zimwe mu nzoga aba bajura bahise bazigurisha, izindi bazihisha mu mazu akodeshwa atandukanye.Nyirinzoga zari zibwe ngo yamenyesheje Polisi ya Kenya ibyamubayeho ntiyagira icyo imufasha, biba ngombwa ko ayoboka umuvuzi gakondo witwa Daktari Nyasi wa Manyasi uzwi cyane muri Kenya ngo abe ari we umufasha.Nyuma y’akanya nk’ako guhumbya Nyasi wa Manyasi yinjiye mu gikorwa, yashoboye kugaragaza bariya bajura bari baburiwe irengero.

Byabaye ngombwa ko abari bibye izo nzoga bisanga barishiriza ubwatsi ku karubanda nk’amatungo, mbere yo gutabarwa na Polisi babanje kwemerera ko ari bo bibye izo nzoga bakerekana aho ziherereye ndetse n’amafaranga bari bazicurujemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri badukanye amayeri ateye ubwoba aho bakopera ikizami ku makariso.

Umukinnyi Byiringiro Lague Bamuzaniye Umugeni Araturika Ararira Kubera Ibyishimo Mu Muhango Wo Gusaba (Video)