in

Biteye agahinda : umugeni yitabye Imana ku munsi w’ubukwe bwe.

Kuwa Gatandatu w’icyumeru gishize tariki 27 Ugushyingo 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’umukobwa witwa Hannatu Yahaya wo mu gihugu cya Nigeria yapfuye ku munsi yarafiteho ubukwe.

Nk’uko abagize umuryango babitangaza, Hannatu yatangiye kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe ubwo yari agiye kurongorwa n’umugabo we, maze atangira gusenya ibikoresho byo mu rugo. Bityo abagize umuryango batangiye kumusengera hanyuma bamujyana mu bitaro akaba ari naho yaburiye ubuzima.

Ku wa gatandatu, nibwo ubukwe bwa Hannatu n’umugabo we witwa Ishyaka Yusuf bwari buteganyijwe i Kawon Maigari, Kano mu gihugu cya Nigeria, nkuko bigaragara ku matariki y’integuza y’ubukwe bwabo.

Umwe mu bagize umuryango we akomeza avuga ko mu byumweru bibiri byabanje, Hannatu  yari arwaye igisebe gikomeye yari afite ku mubiri we, ariko ajyanwa mu bitaro. Agezeyo, yamazemo icyumweru kimwe arangije asubira mu rugo. Ku wa kane, tariki 25 Ugushyingo, yongeye kurwara aravurwa. Ariko, ku wa gatandatu, ibintu byahindutse cyane mu gihe yari agiye kujyanwa mu rugo rw’umugabo we aho yahise yitaba Imana.

Umurambo we washyinguwe ku cyumweru mu gitondo, ku ya 28 Ugushyingo. Hannatu yitabye Imana yari afite imyaka 30.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niwe wa mbere ubikoze ku isi:Umusore bamusanze muri moteri y’ indege.

Umukobwa w’umwangavu yateraguwe icyuma na nyina nyuma yo kumufata aryamanye na musaza we.