in

NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO

Niwe wa mbere ubikoze ku isi:Umusore bamusanze muri moteri y’ indege.

Umusore yakoze ibitarakorwa n’undi wari we wese maze yigira muri moteri y’indege itarahaguruka.

Amashusho y’uyu musore yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, muri aya amashusho uyu musore ukiri muto yagaragaye asohorwa muri moteri y’indege yari ikiri ku kibuga n’abashinzwe umutekano.

Nk’uko bigaragara mu mashusho ku rubuga rwa youtube uyu musore wari ugiye gushyira ubuzima bwe mu kaga yagiye kwihisha muri moteri y’iyi ndege atitaye ku bibazo yari guhura nyabyo.

Iyo iyi ndege iza gutangira kwitegura guhaguruka gusa, uyu musore akiri aha yari yihishe byari kuba ibindi bindi kuko yari yagereye igice cya moteri kizenguruka cyizwi nka Propeller.

Uyu musore amakuru avuga ko ari umunyafurika gusa ntihatangajwe igihugu akomokamo. Ubwo abashinzwe umutekano bamugeragaho bamusabye gusohoka, niko guhita asohokamo afite n’igikapu kirimo ibintu. Moteri y’indege yari ku ruhande hafi n’ibaba ry’indege.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya mbere ari mu ndirimbo ya The Ben na Diamond agiye hanze

Biteye agahinda : umugeni yitabye Imana ku munsi w’ubukwe bwe.