in

Biteye agahinda: Umubyeyi yagiye gusura umwana we ku ishuri maze aburirwa irengero nyuma aboneka ari indembe birangira apfuye

Umubyeyi witwa Musayidire Rebecca yavuye i Nyanza agiye gusura umwana we wiga mu mujyi wa Kigali, atega imodoka ya Volcano Express nuko ageze i Muhanga mu ma saa Moya za mu gitondo asaba shoferi ko yahagarara kugira ngo ajye kwihagarika, anasiga ibyo yari ashyiriye umwana we muri iyo modoka.

Patience Uwineza umwana wa nyakwigendera, aheruka kumva ijwi ry’umubyeyi we taliki ya 25/01/2023 ubwo yamubwiraga ko ahagurutse i Nyanza agiye kumusura i Kigali.

Patience wiga muri Kaminuza i Kigali, avuga ko yategereje umubyeyi we araheba, niko kujya kuri sosiyete ya Volcano Express bamuha imizigo irimo akajerekani k’amata yari amuzaniye, ariko ntibamubwira irengero ry’umubyeyi we.

Kuva ubwo yatangiye gushakisha, ndetse atanga ikirego mu nzego zibishinzwe zirimo, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y’igihugu.

Nyuma y’iminsi, yaje kubwirwa inkuru mbi ko umubyeyi we arembeye mu bitaro by’i Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga!

Patience Uwineza, ati “Narahageze nsanga nta kwitabwaho ngo kuko nta we bari kumwe, kandi atabasha kuvuga, cyakora abaganga bambwiye ko ari Polisi yamuzanye kuko yakoze impanuka.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko, yamenye amakuru ko umubyeyi we yakoze impanuka ubwo yari avuye mu mudoka ya Volcano.

Ati “Ubwo nabwiwe ko Mama arwariye i Kabgayi njyayo baduha transfer itujyana ku bitaro bya Kigali (CHUK), tuhageze akomeza kuremba binamuviramo kwitaba Imana ariko yarababaye bikomeye

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina n’umuhungu amasaha 24 atamuva hejuru akizwa n’amagaru yambaye ubusa (AMASHUSHO)

Dore ibintu 5 byagufasha kutazongera kugona igihe uryamye