in

Umukobwa w’imyaka 24 yashatse umusaza uruta Sekuru (AMAFOTO)

Umukobwa witwa Miracle Pogue w’imyaka 24 utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America ,muri Leta ya Mississipi yashakanye n’umugabo urusha Sekuru imyaka 13 ,

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko ngo Pogue n’umugabo we  Charles w’imyaka 85 bahuriye mu kazi mu mwaka wa 2019 ,mu mujyi wa  Starkville batangira kuba inshuti ariko nyuma baza kwisanga bakundanye .

Ngo umukobwa ntiyumvaga ko uyu mugabo afite imyaka 85 kuko yatekerezaga ko afite imyaka 70 cyane ko ngo  agaragara nkaho akiri muto ugereranije n’imyaka ye ,gusa ngo yaje gutungurwa uyu mugabo amubwiye ko yavutse mu mwaka w’1937 ubwo barimo baraganira.

Icyakora ngo uyu mukobwa n’ubundi ntiyigeze abyitaho  kuko aganira na  Kennedy News yavuze ko icyo yifuzaga kwari ugutangira ubuzima bushya arikumwe n’uyu mugabo ndetse ko na Sekuru w’imyaka 72 yamushyigikiye ,yewe na Se umubyara w’imyaka 47 witwa Kareem Phillips  n’ubwo byabanje ku mugora yabyakiriye akabashyigikira.

Charles washakanye n’uyu mukobwa yahoze ari umugabo ugurisha ibibanza n’amazu muri America ,kamwe mu kazi muri America kagira amafaranga menshi.

Charles arusha Sekuru w'umukobwa yashatse imyaka 13
Charles arusha Sekuru w’umukobwa yashatse imyaka 13
Umukobwa n'umusaza batangiye gukundana mu mwaka wa 2019
Umukobwa n’umusaza batangiye gukundana mu mwaka wa 2019
Ababyeyi b'umukobwa baramushyigikiye
Ababyeyi b’umukobwa baramushyigikiye
Miracle Pogue w'imyaka 24 yashakanye na Charles w'imyaka 85
Miracle Pogue w’imyaka 24 yashakanye na Charles w’imyaka 85

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu 5 byagufasha kutazongera kugona igihe uryamye

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo badatera akabariro bapfa vuba