in

Biratangaje! Impanga ebyiri zavutse zifatanye zifite igitsina kimwe umwe yabonye umukunzi

Impanga zavutse zifatanye, Lupita na Carmen Andrade, b’imyaka 22 bavuze ku kuntu bimera kuba baravutse bafatanye ndetse no kuba batumva kimwe ibyo gukundana ndetse n’ibindi.

Izi mpanga zavukiye muri Mexico ariko zikurira i Connecticut muri Amerika, zisangiye igihimba, uburyo bw’imyororokere, umwijima n’amaraso. Buri wese afite ukuguru kumwe, Carmen agenzura buryo, nkuko babitangarije ikinyamakuru Today.com.

Carmen yagize Ati “Ntabwo ari nk’umukororombya n’izuba. Twagize ibibazo byinshi, ariko dufite ubuzima bwiza.

Tujya muri sinema no mu bitaramo [dusangira intebe imwe] kandi tugenda mu ndege.”

Basobanuye ko batigeze bagerageza kubagwa babatandukanya, kuko bishobora guhitana umwe cyangwa bombi.

Bakiri bato, bahawe ubuvuzi bw’ingingo kugira ngo bamenye kwicara no gukoresha amaguru bateye intambwe ya mbere bafite imyaka 4.

Ariko ku bijyanye no gukundana, bafite imyumvire itandukanye – Carmen afite umukunzi witwa Daniel, mu gihe Lupita adakunda ibyo guhuza ibitsina.

Yatangarije ikinyamakuru ati “Ntabwo nigeze ngerageza guhisha ko ndi impanga ifatanye n’indi, bivuze ko nabonye ubutumwa bwinshi ku basore bafite irari”.

Carmen wahuye n’umukunzi we ku rubuga rwo gukundaniraho Hinge mu Kwakira 2020, avuga ko atamubajije ikibazo kijyanye no kuba impanga zifatanye kugira ngo batangire ibiganiro byabo.

Nubwo we na Daniel bakundana, Carmen yavuze ko badakunda imibonano mpuzabitsina. Mu kiganiro umwaka ushize yagiranye na Jubilee, yavuze ko ubucuti bwabo ari “ubucuti bwa hafi.”

Bombi baganiriye ku gushyingiranwa ejo hazaza, ariko bashaka kubanza kubana.

Yongeyeho ati “Njye na Daniel dukunda abana, ariko ntidushaka kubyarana.

Njye na Lupita ntidushobora gusama, dufite endometriosis [ Uburwayi ] kandi twatewe ibihagarika imisemburo bitubuza kujya mu mihango. ”

Nubwo Lupita adakundana na Daniel, Carmen avuga ko bombi babanye “neza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie na Element beretswe urukundo na televiziyo iri mu zikomeye ku mugabane

Munyanshoza Dieudonne yerekeje muri Amerika