in

Munyanshoza Dieudonne yerekeje muri Amerika

Umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye nka Mibirizi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kuririmbira muri Leta zigize iki gihugu mu bikorwa bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muririmbyi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023 yerekeza muri Amerika.

Agiye kuririmbira muri Leta ya Arizona ku wa 30 Mata 2023, muri Leta ya Orego ku wa 13 Gicurasi 2023 no muri Leta ya muri Maine mu gutaha Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 6 Kamena 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje! Impanga ebyiri zavutse zifatanye zifite igitsina kimwe umwe yabonye umukunzi

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yakoze ‘Drone’