in ,

Biratangaje: Ifungwa ry’umukinnyi ukomeye muri Fc Barcelona ryahangayikishije abatagira ingano

MSN

Mu ikipe ya Fc Barcelona haravugwamo inkuru idasanzwe kuko umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe akomeje kogwa runono n’inkiko ndetse kuri ubu ngubu ibintu bikaba  byafashe indi ntera.

Neymar mu mashusho avuye mu nkiko
Neymar mu mashusho avuye mu nkiko

Umukinnyi umerewe nabi n’inkiko ntawundi ni Neymar Junior Dos santos, kuko kuva hatahurwa ko uyu mukinnyi yaguzwe avanwa mu ikipe ya Santos aza mu ikipe ya Barcelona muburyo burimo amanyanga n’inyerezwa ry’imisoro kandi uruhare runini muri ayo mayeri ruri kuri Neymar na Se,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu amakuru dukesha ikinyamakuru Marca aravuga ko umushinjacyaha ukurikirana iki kirego akaba yasabiye Neymar igihano cy’amafaranga asaga Miliyoni 10 z’amayero ndetse n’igifungo cyimyaka ibiri kuri uyu musore w’umunya Brezil ndetse n’igifungo cy’imyaka 5 kuwahoze ari President w’iyi kipe Sandro Rosell.

Ibi byemezo bikaba byateye inkeke abakunzi abakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Barcelona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Akiwacu Colombe yambaye Bikini abantu baravugishwa (amafoto)

Iyumvire uko ibyashyikiye Knowless aribyo byenda gushyikira Diamond na Zari