in

Birangiye Rayvanny yegekunye umutima wa wa mukobwa muto wendaga kumushyira mu mazi abira.

Mu minsi yashize nibwo hagaragaye igisa n’intambara hagati y’umuhanzj Rayvanny na Frida Kajala amushinja kumusindishiriza umukobwa we Paula akaboneraho kumusoma n’ibindi, kuri ubu uyu muhanzi asigaye ameze nkuwamaze kwwgukana umutima w’uyu mukobwa ,dore ko basigaye bateretana byeruye.

Rayvanny na Paula mubihe byiza

Ntawe utibuka inkundura yabaye ubwo hasakaraga amashusho agaragaza Rayvanny ari gusomana na Paula Kajala umukobwa w’icyamamare muri sinema ya Tanzania Frida Kajala. Nyuma kandi uyu mwana yagaragaye anywa inzoga. Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, ni bwo byasakuje Frida Kajala akagaragaza ko yababajwe no kuba Rayvanny na Hamisa Mobetto bamusindishirije umukobwa.

Byagarutsweho cyane mu myidagaduro ya Tanzaniya abahanzi barimo Harmonize wari mu rukundo icyo gihe na nyina w’uyu mukobwa [Frida Kajala], baravugwa cyane. Harmonize yikomye bikomeye Rayvanny babanye muri Wasafi avuga ko ibyo yakoze bidakwiye ashingiye ku guha umwana inzoga akagerakaho no kumushora mu ngeso ziganisha ku busambanyi [Gusomana].

Ibi byose byabaye amateka kuko Rayvanny noneho yatsindiye uyu mukobwa wa Frida Kajala ku buryo asigaye anamumuteretera mu maso. Ukurikije amagambo Frida Kajala yavuze kuri Rayvanny biragoye guhita wiyumvisha ukuntu ari mu ba mbere bitabiriye isabukuru ye ndetse akananyanyagizaho amafaranga uyu mubyeyi mu birori bikomeye bamukoreye ku munsi we w’amavuko.

Mu mashusho yashyize hanze y’uko ibi birori byagenze, Rayvanny aba yicaranye na Paula Kajala baryohewe n’ubuzima bifata amashusho mbese bya bindi bya ‘Romantique’. Ikindi gikomeye ni uko hari aho bigera Rayvanny agahaguruka akajya aho Frida Kajala yari yicaye [Nyina w’umukunzi we] maze akamunyanyagizaho akayabo k’amafaranga amwifuriza kugira isabukuru nziza.

Uyu mubyeyi aba yishimye yizihiwe. Rayvanny kandi yananyuze ku mbuga nkoranyambaga yifuriza isabukuru nziza uyu mubyeyi agira ati:“More Years, More Success!!! Happy birthday momy @kajalafrida”. Rayvanny Ugereranyije mu Kinyarwanda ni nk’aho yagize ati ”Ramba imyaka myinshi, ugere kuri byinshi!!! Isabukuru nziza mubyeyi @kajalafrida”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto :Reba uburyo isi yagiye ihindagura abayituye🤣🤣

Umukobwa yamaze imyaka myinshi ashakisha se, atazi ko birirwana mu kazi bakorana||menya uko byagenze.