in

Umukobwa yamaze imyaka myinshi ashakisha se, atazi ko birirwana mu kazi bakorana||menya uko byagenze.

Umukobwa wamenyekanye ku kazina ka Amy yari amaze igihe kinini ashakisha se,gusa yatunguwe no gusanga uwo yashakishaga bahorana umunsi ku munsi mu kazi.

Uyu mukobwa rero yaje gutungurwa ubwo yasangaga umwe mu bantu bakorana kukazi ke, ari we se umubyara yari yarabuze. Amy akiri muto nibwo yatandukanye na se nawe wari ukiri umusore muto wabaswe n’ibiyobyabwenge.

Se witwa Will Russell rero yahisemo gutanga umwana we ngo ajye kurerwa n’abantu bafite ubushobozi amaze kumutanga nawe ahita yerekeza mubigo by’ingororamuco ngo ajye kwikuzamo ibiyobyabwenge byari byaramusaritse.

Yaragiye amarayo imyaka myinshi ndetse aza kongera aba umuntu muzima, atangira gusenga mbese aba umuntu utekereza neza, ubu rero nibwo yatangiye kumva akeneye kubona umukobwa we. kurundi ruhande umukobwa nawe niko yashakishaga se, nyamara aba bombi bakoranaga mu kigo kimwe ariko umukobwa ataziko uwo bakorana ari se, n’umugabo ataziko uwo mukobwa ari uwe.

Umukobwa yifashishije abavandimwe be, yabasabye kumuha numero za se ngo azamuhamagare bahure, maze kumunsi wo guhura batungurwa no gusanga baziranye ndetse bahoranaga umunsi kuwundi.

Byarangiye bahuye basanga bari baziranye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birangiye Rayvanny yegekunye umutima wa wa mukobwa muto wendaga kumushyira mu mazi abira.

Facebook yashyize udukoryo mu kirango cyayo