in ,

Biramutunze! Mukamana yinjiza arenga Miliyoni ku kwezi abikesha guca imyeyo abakobwa ndetse n’abagore

Umugore witwa Mukamana Dative atunzwe no guca imyeyo abenshi bazi nko “gukuna” abakobwa ndetse n’abagore ku buryo ashobora kwinjiza miliyoni y’amafaranga yu Rwanda ku kwezi abikesha aka kazi. Yego wabyumvise neza, ashobora kwinjiza arenga miliyoni abikesha guca imyeyo abakobwa ndetse n’abagore.

Agahugu umuco akandi uwako, gukuna mu muco nyarwanda byitabwaho n’abakobwa b’abangavu ndetse n’abagore baba batarabikoze mu gihe bari bakiri bato. Iki gikorwa kikaba gikorwa hakururwa bimwe mu bice by’igitsina cyabo byitwa imishino kugirango ibe miremire. Ibi bikorwa kugirango bitegure kuzaba abagore babereye urugo ndetse byongere n’uburyohe bw’umugore mu gihe cyo gutera akabariro.


Iki gikorwa ariko uko ibihe byagiye bihita, cyagiye gicika kuburyo bamwe mu bakobwa barinda bakura batabikoze nyamara bamara gushaka abagabo bagasanga birakenewe bikaba ngombwa ko babikora igihe cyarabasize cyangwa se n’abato bashaka kubikora ugasanga nta bumenyi buhagije babifiteho.

Ngaha aho umudamu Mukamana Dative yahise abyaza umusaruro impamo ye yo gukuna maze akaba abisaruramo akayabo ku kwezi ndetse akaba anafite gahunda yo gushinga ishuri ribyigisha.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru igihe. com dukesha iyi nkuru, Mukamana yigisha abakobwa guca imyeyo ndetse akanafasha abadamu bakuze bifuza guca imyeyo kugirango ingo zabo zidasenyuka bazireba bazize kutamenya.

Uyu mudamu ufite imyaka 44 avugako uyu mwuga umutunze kandi amaze gukuramo inzu ya miliyoni 20 kandi n’abana be bakaba barize neza.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi yavuze impamvu yasezeye kuri Kiss Fm

Umugore w’ihabara yihaye ibyo gusura umugabo w’abandi wari urwariye mu bitaro ahabonera ishyano(video)