in

Birabe ibyuya! Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatewe n’uburwayi mu bakinnyi bayo mbere gato ko bahura na Morocco mu gikombe cy’isi

Mu gihe ikipe y’Ubufaransa yitegura guhura na Morocco mu gikombe cy’isi muri 1/2 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, mu bakinnyi b’Ubufaransa haje uburwayi bwatumye bamwe batitoza.

Dayot Upamecano na Adrien Rabiot ntabwo bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri kubera ubwo burwayi.

Biravugwa ko aba bakinnyi bashobora kudakina uyu mukino wa 1/2 na Maroc kuko ngo uburwayi bwabo bukomeye.

Upamecano ntiyabonetse no mu myitozo yo kuwa Mbere kubera uburwayi mu gihe Rabiot nawe atameze neza.

Ibi bivuze ko nibabura,Ibrahima Konate na Youssef Fofana bagomba kubasimbura cyane ko aribo basimbura babo ba mbere.

Konate na Fofana barakoreshejwe ku mukino wa Tunisia mu gihe William Saliba, Matteo Guendouzi, Eduardo Camavinga na Jordan Veretout nabo Deschamps yabatekerezaho.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intsinzi ya Messi na Argentina imbere ya Croatia yahuje ibihangage muri ruhago y’isi

“Kuba urukundo rwawe nibyo nahoraga ndota” umukinnyi ukomeye muri Basketball mu Rwanda yatomagije umufasha we