in

Bikomeje kugorana! Ibya Olivier Sefu muri Kiyovu byateje akaduruvayo mu bayobozi kuburyo bashobora no gufatana mu mashati

Kiyovu Sports Company LTD iyobowe na Mvukiyehe Juvenal ntabwo avuga rumwe na Ndorimana Jean François Regis “Général” uyobora Kiyovu Sports Association ku buryo bw’imigurire y’abakinnyi ndetse n’imyubakire y’ikipe.

Umwuka mubi ukomeje gututumba mu nzego z’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports zigizwe na Mvukiyehe Juvenal ndetse na Ndorimana Regis uherutse gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports Association mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Nyuma y’aya matora, ntabwo imikoranire ya Kiyovu Sports  iyobowe na Juvenal yakomeje gukorana neza na Regis uyoboye Kiyovu Sports Association ndetse byatumye hari ibyemezo bitaganiriweho hagati y’izi nzego byatangiye kugaragara bishyirwa mu bikorwa mu buryo butazwi.

Ibi byatangiye ubwo Niyonzima Olivier Sefu yerekezaga muri Kiyovu Sports, Ibi Juvenal yari abizi ariko adashaka ko Sefu asinyira Kiyovu kuko hari ibyo yarimo gupanga ndetse harimo n’umukinnyi ukina nka nimero 6.

Juvenal yabwiye Regis ko yareka gusinyisha Sefu kuko hari abandi bakinnyi beza baza bagafasha ikipe.

Gusa Juvenal ubwe aremeza ko Regis agomba gukora akazi ashinzwe kandi adahezwa ariko ibyo agiye gukora hakabaho kugirana inama. Kuva kuri uyu wa Kabiri, ihangana ryeruye rirakomeza, ndetse byitezwe ko aba bombi bazajya bajya kureba ikipe buri umwe afite amatwara ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yari agikeneye kwiyongeza! Umusore yasanzwe muri Lodge yapfuye azira kunywa imiti yongera akanyabugabo

Yamwumvaga ataramubona: Umutoza wa Rayon Sports yanyuzwe n’ibintu Youssef Rhab yakoze ku myitozo ye ya mbere -IFOTO