in

Bidasubirwaho APR FC yamaze kugarura umutoza wayihozemo

Ikipe ya APR FC yamaze gufata icyemezo cyo kugarura umutoza Jamel Eddine Neffati kugira ngo azungirize Ben Moussa Abdesstar bakomoka mu gihugu kimwe.

Uyu mutoza yabaye muri APR FC kuva mu mpeshyi ya 2021 ayivamo mu mpeshyi ya 2022, mu cyumweru gitaha akaba agomba kugaruka mu Rwanda agahita asinya amasezerano yo kuba umutoza wungirije mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Jamel Eddine Neffati yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yishe umuryango we wose nyuma y’uko umugore we yatse gatanya

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bw’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer