in

Barangajwe imbere na Bosi wa Kigali Boss Babies na Perezida, abakunzi ba Rayon Sports bitwikiriye ijoro bajya kwishimira ibyo abandi bavunikiye ndetse bahatangira amamiliyoni atagira ingano kugeza n’aho Kigali Boss Babies bizinguye amamiliyoni bayaha Murera (AMAFOTO)

Barangajwe imbere na Bosi wa Kigali Boss Babies na Perezida, abakunzi ba Rayon Sports bitwikiriye ijoro bajya kwishimira ibyo abandi bavunikiye ndetse bahatangira amamiliyoni atagira ingano kugeza n’aho Kigali Boss Babies bizinguye amamiliyoni bayaha Murera.

Abakunzi ba Rayon Sports bahuriye muri Gala Night muri iri joro ku Kimihurura, bishimira ibikombe 3 batwaye umwaka ushize, batangira no gutegura CAF Confederation Cup.

RAYON SPORTS yegukanye igikombe cy’amahoro n’igikombe kiruta ibindi mu bagabo, naho Equipe y’abagore itwara shampiyona mu cyiciro cya 2.

Aba bakunzi ba RAYON SPORTS bakusanyije agera ku FRW 32M.

Prosper, Martin, Saidi buri umwe yatanze 2M, Kigali Boss Babes batanga 2M nabo, Munyakazi atanga Frw 10M, Furaha 1M n’abandi bitanze uko bifite.

Rayon Sports ivuga ko ikeneye Frw 68M mu kurushaho kwitegura neza, abura agera kuri 36M, Prosper MUHIRWA, Saidi na Martin RUTAGANGWA bakazafasha Komite kuyashaka mu bandi bakunzi b’ikipe.

AMAFOTO

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru yabaye Kimomo: Bwa mbere mu mateka ya Rwanda Premier League ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona igiye kwinjiriza abafana ubuntu

Abantu bikanzemo: Cristiano Ronaldo na Sadio Mané batsinze akavagari k’ibitego gusa ibyo rutahizamu Cristiano Ronaldo yatsinze byo byatumye abantu bongera kumusubiza icyubahiro cye yahoranye