in ,

Banza ikibazo ufite ari ukutimenya. Muri ibi 3 uri iki?

Umukobwa wibaniraga na se yashatse umugabo hashize iminsi mike aza gusura se amubwira ko urugo rumunaniye, amubwira ko ahorana ibibazo kandi iyo kimwe gikemutse ikindi gihita kivuka.

Se yamujyanye mu gikoni ntacyo amubwiye afata isafuriya eshatu zose ashyiramwo amazi aracanira, amazi amaze kubira, isafuriya imwe yashyizemo ibijumba, indi ashyiramo amagi iya nyuma asukamo amajyane baracanira.

Hashize iminota 20, yafashe bya bijumba n’amagi abishyira mu bisorori, cya cyayi aracyiyungurura agishyira mu bikombe ubundi abaza umukobwa we ati «ese urabona iki»? Umukobwa aramusubiza ati «nta kindi uretse ko ibyo watetse byahiye».

Umugabo yafashe ikijumba arakimanyura aramubwira ati «dore iki kijumba cyari gikomeye ariko kigeze mu mazi ashushye kiroroha», atonora igi aravuga ati «Itegereze iri gi, ryo ryari ryoroshye ariko rigeze mu mazi ashyushye rirakomera», amuha icyayi asomaho yumva kiraryoshye aramubwira ati «dore aya majyane twari utuntu turi aho twanatumuka ariko yageze mu mazi ashyushye abasha kuyahinduramo ikindi kintu kiryoshye»!

Umugabo yitegereza umukobwa we aramubaza ati «ngaho mbwira, uri iki muri ibi? Uri ikijumba, uri igi cg uri amajyane»?

Moral: mbere y’ibindi imenye.

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo azibagirana mu bafana! Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza i Burayi nyuma yo gukora ibitangaza n’umutoza akamushima bikomeye

Kicukiro: Umugabo yatemaguwe ibiganza ndetse akubitwa n’inyundo asanzwe mu modoka ye yiguriye (AMAFOTO)