in

Kicukiro: Umugabo yatemaguwe ibiganza ndetse akubitwa n’inyundo asanzwe mu modoka ye yiguriye (AMAFOTO)

Umugabo n’umugore bari batashye mu modoka, batezwe n’amabandi yari yitwaje intwaro maze abambura telefone ndetse basiga bakomerekeje umugabo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Gatenga, mu mudugudu wa Sabaganga, aho uwitwa Ngarambe Alfred wari mu modoka n’umugore we batashye, bategewe ku gipangu cyabo n’abantu bataramenyekana, ndetse bakomeretsa umugabo.

Uyu mugabo, yabwiye UMUSEKE ko batezwe n’amabandi ane yaje kumutema ku kiganza ni uko bamukubita n’inyundo ku kaboko.

Akomeza avuga ko yabonye bikomeye akabajugunyira telefone ni uko maze hakaza n’undi muturage wavugije induru abatabariza.

Ubwo babatakaga iyo modoka yari itwawe n’umugore aho mugabo yatemwe ibiganza agerageza kurwana n’ayo mabandi.

Uyu mugabo yahise ajyanwa kwa muganga kwipfukisha ibikomere yasigiwe n’ayo mabandi.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Banza ikibazo ufite ari ukutimenya. Muri ibi 3 uri iki?

Mu bitenge byiza nk’umubyeyi! Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaye ku rubyiniro ari kubyina igisope mu buryo budasanzwe (VIDEWO)