in

Ntabwo azibagirana mu bafana! Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza i Burayi nyuma yo gukora ibitangaza n’umutoza akamushima bikomeye

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC umaze igihe arimo kwitwara neza, Ishimwe Anicet ashobora kwerekeza kumugabane w’iburayi.

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye n’ikipe ya Bugesera FC umukino urangira ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-1 ariko byagizwemo uruhare na Ishimwe Anicet werekanye urwego ruri hejuru.

Uyu mukinnyi kwitwara neza ntabwo ari ibyo kuri uyu mukino gusa, hashize igihe yitwara neza mu buryo abafana b’iyi kipe barimo kumwishimira bakanabimwereka. Umutoza wayo Ben Moussa mu magambo agenda atangaza agaragaza kwishimira uyu mukinnyi ndetse akanemeza ko ashobora kuzabona n’ikipe nziza i Burayi.

Hari amakuru avuga ko uyu rutahizamu utarahabwaga umwanya mbere, Ishimwe Anicet ashobora kwerekeza ku mugabane w’iburayi bitewe ni uko hari amakipe menshi arimo kumwifuza mu buryo bukomeye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports na Gasogi zambitswe urubwa, APR itambuka gitwari! Ibyaranze umunsi wa 25 muri shampiyona

Banza ikibazo ufite ari ukutimenya. Muri ibi 3 uri iki?