in

Bamenya yerekanye umukobwa umurutira Fiancée|bahishuye uko bamenyanye

Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bitewe na Filime akinamo ikanamwitirirwa yongeye kuvuga ko umukobwa witwa Alliance Isimbi amurutira fiancée ndetse nuyu mukobwa avuga ko kuri we Bamenya amukunda birenze uko yakunda musaza we.

Bamenya umaze kubaka izina muri cinema nyarwanda n’uyu mukobwa na we ukina amafilime ubwo bari mu kiganiro na ISIMBI TV bavuze byinshi bitandukanye ku mubano wabo.

Bamenya yavuze ko hari byinshi yagezeho kubera Alliance, ndetse ahamya ko yamumenye cyera bakiri abakene, ariko ubu bakaba barakize.Alliance na we abajijwe igituma akunda Bamenya yavuze ko urukundo amukunda ntaho ruhuriye no kuba fiancée ariko na none ruruta ubuvandimwe nubwo urukundo rwabo rutazagera aho gushakana nk’umugabo n’umugore. Avuga ko ari we wafashije Bamenya akamuzamura ndetse akaba anamushimira ko ari umusore w’umuhanga cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ujya wibaza icyo wakora kugirango wirinde isoni mu gihe utera akabariro n’umukunzi wawe?Dore igisubizo.

Birarenze:Umusore bagiye kumushyingura bamusanga ateze moto ku muhanda.