in

“Ijoro ry’icuraburindi”: Ubuhamya bwa bamwe mu barokotse ibiza byahitanye abarenga 100 – AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ryari ijoro rirerire cyane ku baturage batuye mu ntara y’Uburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru kubera imvura nyinshi yahuye maze iteza imyuzure yangirije byinshi ndetse inahitana abarenga 100.

Nk’uko Mukeshimana Jacqueline wo mu Mudugudu wa Josi, mu kagari ka Gitarama, mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi yabitangarije Igihe dukesha iyi nkuru, ko imvura yaguye ari mu rugo i we n’abana be batatu barimo uruhinja.

Yagize ati “Umubyeyi duturanye inzu ye yahirimye we n’abana be babiri barapfa. Harokoka umwana w’imyaka 13”.

Ati “Iyi mvura kuva navuka dore ngize imyaka 29 ni ubwa mbere nayibona. Ibikoresho byo mu nzu byose byasigayemo, matelas ebyiri, igitanda, igice cy’umufuka w’umuceri, intebe, ameza nta kintu nta kimwe nasohokanye.”

Jacqueline wari ufite uruhinja mu nzu, akibona imyuzure, yahise asokana igitambaro kimwe yari afubitse urwo rujinja, we yari yambaye isengeri y’umweru n’ijipo byonyine.

Yakomeje agira ati “Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwadushakira icyo twaba turimo kurya kuko nta kintu twasohokanye mu nzu.”

Uwitwa Uwimana Chantal wo mu Murenge wa Bwishyura we yatangaje ko saa Sita z’ijoro batewe n’umuvu w’amazi menshi cyane yinjiye mu nzu ariko we n’umuryango we batabarwa n’abaturanyi bishe idirishya we n’umuryango we banyuramo.

Ati “Imvura yatangiye kugwa tujya kuryama tubona ari ibisanzwe. Bigeze saa Sita twumva urusaku, tubyutse dusanga amazi yuzuye mu gikari, igikuta cyamanutse, dukinguye urugi amazi ahita yinjira mu nzu. Abana twabasohoye tubanyuza mu madirishya kuko izindi nzugi zari zanze gufunguka.”

Akomeza agira ati “Abaturanyi badufashije bica idirishya tubahereza abana njye n’umugabo tubona gusohoka. Kurokoka byabaye ah’Imana natwe iyo turangara ho gatoya mwari gusanga twapfiriye muri iyo nzu. Ibintu byose byangirikiyemo, nta na kimwe twigeze dusohokanamo.”

Iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha ya Saa mbiri z’ijoro maze bigeze mu masaha ya Saa Tanu, intangu zitangira kumanuka, bituma abarenga 100 bahapfira, ubu Leta iri gutanga ubutabazi aho bishoboka nubwo bitiroshye kubera ko imihanda itakiri nyabagendwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bagabo mwigire kuri Tom Close amagambo meza mwabwira abagore banyu: Tom Close yateye imitoma y’umwaka umugore we Tricia wagize isabukuru y’amavuko(AMAFOTO)

Imana ibakire mu bayo: Bitewe n’imvura yaraye iguye umuryango wari ugizwe n’abantu 8 abantu 4 muri bo bapfuye  abandi bakagwa muri koma