in

Bacunze ikiro kigeze ku 2000 bahita biba ibyo guhunika iwabo! Abayobozi babiri b’ikigo cy’amashuri basahuye umuceri wa banyeshuri ubundi abanyeshuri basigara baterwa agashoka

Uwari umucungamutungo n’uwari ushinzwe ububiko kuri GS Karubamba mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi aho bakurikiranyweho kwiba umuceri wo kugaburira abanyeshuri.

Aba bombi bafashwe ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Uwimana Marcelline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko aba bombi bakekwaho kwiba ibiro birenga 100 by’umuceri.

Binavugwa ko uyu Comptable hari ibindi biro by’umuceri 25 yahembye abazamu b’ikigo bisimbujwe amafaranga.

 

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi bagahabwa ingano y’ibiribwa ikwiye ariko bakanamenya imicungire y’ububiko bw’ibiribwa.

Visi Meya Uwimana ati “Bakamenya ibyinjiye n’ibisohotse kandi ibisohotse bakamenya ko byageze mu gikoni bikagera no ku bana nk’uko byasohotse.”

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abandi baba barafatanyije muri iki cyaha kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.

Ivomo: Umuseke.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izi miliyoni ntabwo Rayon Sports yaziteza! Rutahizamu wa Rayon Sport usigaye wanga gupasa bagenzi be yageretswe umurundo w’amafaranga n’ikipe Al Hilal SC nyuma yo kuyizonga

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buri mu mayira abiri nyuma y’umukinnyi Al Hilal Benghazi iri kubasaba Kandi bayishinja gukoresha uwari umutoza wayo