in

Ayo ni amashagaga uhorana sha! KNC yongeye kwikomanga mu gatuza agenera ubutumwa perezida wa Rayon Sport

Perezida wa Gasogi United, Kokooza Nkuliza Charles, yaburiye uwa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli, amubwira ko agomba kwisubiza ibyishimo yambuwe.

Ibi yabivuze mu gihe habura iminsi 3 gusa kugirango shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda itangire.

mukino uzabimburira indi ni uwo ikipe ya Gasogi United izakiramo Rayon Sports kuwa 5 taliki 18 Kanama 2023 saa moya z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora ikipe ya Gasogi United, amaze iminsi aburira Rayon Sports avuga ko ibyishimo bagize batsinda APR FC ari iby’umwanya muto bitewe nuko azabababaza atangira shampiyona ayitsinda.

Nyuma y’ibyo noneho KNC yanageneye ubutumwa Perezida wa Rayon Sports amubwira ko agomba kwisubiza ibyishimo yambuwe mu mukino uheruka kubahuza ubwo bamutsindaga bamwibye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibitemewe abafite ubumuga bakabishyira ku karubanda

N’ibikombe agiye kubimanika! Kizigenza Lionel Messi yaraye afashije ikipe ye gutangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe