in

RIB yataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibitemewe abafite ubumuga bakabishyira ku karubanda

Abantu batatu bakoresha Urubuga rwa ‘YouTube’ barimo babiri baturuka muri Uganda n’Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Abo bafatiwe muri hoteli iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura mu Mudugudu w’Umutekano, aho baguwe gitumo bari kumukoresha ibiganiro rwihishwa.

Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

Aba uko ari batatu dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023 mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baguwe gitumo! Batatu bakorera kuri YouTube batawe muri yombi bari gukora ibyabujijwe

Ayo ni amashagaga uhorana sha! KNC yongeye kwikomanga mu gatuza agenera ubutumwa perezida wa Rayon Sport