in

Asigaye atega moto nk’abandi! Umunyarwandakazi Miss Shanitah yateye benshi urujijo bibaza ku by’imodoka yatsindiye muri Miss East Africa

Mu mwaka washize wa 2021 tariki ya 25 Ukuboza  byari ibyishimo bikomeye kuri Miss Shanitah n’umuryango nyarwanda muri rusange, ubwo yatsindaga abakobwa 16 bari bahanganye akambikwa ikamba rya Miss East Africa 2021-2022.

Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwari bwatangaje ko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’Amadorari ya Amerika, angana na Miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo Miss Shanitah yegukanaga ikamba, yeretswe iyi modoka yagombaga guhembwa, gusa benshi batunguwe no kuba igihe yageraga mu Rwanda ntayo yari afite, bikekwa ko idatinda kumugeraho.

Ku wa 27 Mutarama 2022 ni bwo hasohotse inkuru ivuga ko iyi modoka igiye kugurishwa kuko ifite ikibazo cy’uko ukuboko itwarirwaho atari uko mu Rwanda, nk’uko Miss Mutesi Jolly yabitangaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umurambo wa Adriana Davidson w’imyaka 15 wari waburiwe irengero wabonetse

Bahavu Jeannette ntabwo azongera gushyira filime ye “Impanga” kuri YouTube – Shira amatsiko