in

Umurambo wa Adriana Davidson w’imyaka 15 wari waburiwe irengero wabonetse

Adriana Davidson w’imyaka 15 wabuze kuwa gatanu  yabonetse ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 30 Mutarama 2023 hafi y’ishuri yigagaho muri Leta ya Michigan yitabye Imana.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko kuwa gatanu mu gitondo Adriana Davidson yagiye ku ishuri mu gitondo ,nka bandi bose ari muri bus zitwara abana ku ishuri ,gusa yagera ku ishuri agahita asubira hanze y’ishuri  avuga ko atameze neza.

Nyuma yaho  ngo uyu mwana yaje kugaruka ariko ntiyakwinjira mu nyubako y’ikigo , ari nabwo abana biganaga nawe baherukaga ku mubona hagana saa tanu z’amanywa kuwa gatanu, kuva icyo gihe kugera mu masaha y’ijoro nibwo umuryango we waje gutanga ikirego kuri polisi nyuma yuko umwana wabo adatashye.

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 30 Mutarama 2023 , nibwo Polisi yasanze umurambo wa nyakwigendera  hafi y’ikibuga cy’ishuri rya Arbor Pioneer High School yari asanzwe yigaho , hakaba hagiye gukorwa iperereza ku cyahitanye nyakwigendera Adriana.

Adriana Davidson yabonetse yapfuye
Adriana Davidson yabonetse yapfuye
Davidson yasanzwe hafi y'ishuri yigagaho yapfuye
Davidson yasanzwe hafi y’ishuri yigagaho yapfuye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho bamuhaze! Ronaldo ibitekerezo byamubanye byinshi yibaza aho ari bwerekeze kubera ibyo yabwiwe n’umutoza

Asigaye atega moto nk’abandi! Umunyarwandakazi Miss Shanitah yateye benshi urujijo bibaza ku by’imodoka yatsindiye muri Miss East Africa