in

APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi ukomeye cyane wa mbere w’umunyampahanga

Rutahizamu ukomeye cyane w’ikipe ya Express FC yo mu gihugu cya Uganda yamaze kumvinana n’ikipe ya APR FC.

Allan Kayiwa w’imyaka 25 wakiniraga ikipe ya Express FC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda yamaze kumvinana n’ikipe ya APR FC igisigaye gusa ni ugusinya amasezerano.

Amakuru ahari avuga ko uyu rutahizamu watsinze ibitego bigera kuri 13 muri Shampiyona arimo kwifuzwa cyane na Vipers FC ariko amakuru YEGOB dufite akandi yizewe ni uko amafaranga ikipe ya APR FC irimo kumuha ashobora guhitamo kuyerekezamo akaba umukinnyi wa mbere w’umunyampahanga iguze izifashisha umwaka utaha.

Ibi bije nyuma y’igihe kinini abayobora APR FC batangaje ko umwaka utaha iyi kipe izaba ikoresha abakinnyi b’abanyampahanga ariko mu mikino nyafurika gusa bitewe ni uko ariho idapfa kigera kure.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere hatangajwe ikipe Lionel Messi azerekezamo

Barangajwe imbere na Leandre Essombe Onana! Muri Rayon Sports amatora ararimbanyije hatorwa umukinnyi mwiza w’ukwezi wa 5