in

APR FC ikubise umunyafu US Monastir mu mukino wabereye i Huye

Ku isaha ya saa cyenda z’amanwa kuri Sitade ya Huye habereye umukino wahuje ikipe ya APR FC na US Monastir mu ijonjora rya mbere rya Champions league nyafurika.

Ni umukino wari mwiza cyane warangiye ikipe ya APR FC isatira cyane nk’ikipe iri mu rugo kandi ishaka kwitwara neza. Ku munota wa 4 APR FC yabonye uburyo bukomeye gusa ntibwabyazwa umusaruro.

Iyi kipe ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira cyane ari naho yaje kubona uburyo bukomeye cyane maze umusore wa APR FC utaha izamu Mugunga Yves azagutsinda igitego cy’umutwe ku munota wa 17, kumupira waruvuye kwa Nshuti Innocent.

APR FC yakomeje gushaka ibitego Ari nako Ruboneka Jean Bosco yabonye uburyo ku ishoti rikeye cyane gusa umuzamu wa US Monastir aza kuwugarura neza cyane igice cya mbere kiza kurangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya US Monastir yaje yiminjiyemo agafu itangira isatira cyane Ari nako igenda ihusha uburyo bwabazwe ndetse na APR FC nayo ihusha amahirwe akomeye cyane.

Muri iki give ikipe ya US Monastir yaje gutsinda igitego ku munota wa 78 gusa umusifuzi w’uyu mukino aza kucyanga kuberako yabonye ko harimo kurarira ariko abakurikiranye uyu mukino bavugako cyari igitego kiza cyane.

Umukino waje kurangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsinze ku gitego 1-0. Umukino wo kwishyura uzabera mu gihugu cya Tunisia mu cyumweru gitaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu ikomeye iza gutuma AS Kigali itsindwa yamenyekanye

Umupasiteri yakaniwe urumukwiye nyuma yo gusambanya abana 4 mu rusengero