in

Umupasiteri yakaniwe urumukwiye nyuma yo gusambanya abana 4 mu rusengero

Uyu mupasiteri yari akurikiranyweho ibyaha bine byo gusambanya abana 4 bari hagati y’imyaka 10 na 17 ubwo yabasengeraga hanyuma akajya ajyana umwana umwe umwe mu cyumba ubundi akabasambanya.

Umwana umwe yavuze ko mu ijoro rimwe mu masengesho yabo asanzwe, Pasiteri Charo yamuhamagaye mu cyumba cyihariye kugira ngo akomeze amusengere.

Uyu mukobwa yavuze ko abantu benshi bitabiraga amasengesho ariko ngo hari igihe pasiteri yavanguraga “intama n’”ihene” bakajya ahantu hatandukanye.

Ubwo hafatwaga DNA z’umwana uyu mukobwa yari atwite abanyamategeko basanga zihura 99.99 n’iz’uyu mugabo byemezwa ko ariwe se w’uyu mwana.

Urukiko rwemeje ko uyu mupasiteri agomba gufungwa imyaka 30 ku bana 2 bafite imyaka 15 n’indi 20 ku bandi babiri bafite imyaka 17.Imyaka yose hamwe ni 50.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC ikubise umunyafu US Monastir mu mukino wabereye i Huye

“Nzarongorwa Imana nibyemera” umukobwa w’imyaka 30 yagaragaje kutiheba