in

Amayeri wakoresha ugiye guterereta inkumi bwa mbere ikaba itaguhakanira.

Abantu banshi bakunze kwibaza uburyo bakoresha mu gihe barambagiza umukobwa ndetse bakagira impungenge ko ashobora kubabenga gusa hari amayeri wakoresha ,umukobwa akaba atakunyuzamo ijisho.

Izi ni inama zimwe na zimwe z’uburyo umusore akwiriye gutangira ikiganiro cye aganiriza inkumi.

1.Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mu kivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro.

2.Ntukirengagize kumusuhuza: Ijambo “mwiriwe” (Hi) ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga.

3.Kora ku buryo iyo nkumi muri kumwe na yo iza kuguha ibitekerezo. Biba byiza iyo muri kumwe n’umuntu mukaganira mukagira ibyo mwemeranyaho n’ibyo mutemeranyaho, aho ni ho ikiganiro kiba cyatangiye kuryoha.

4.Wowe musore, ugomba kuba uzi amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare kugira ngo uze kubitangiriraho mu kiganiro cyawe.

5.Muganirize ku bijyanye n’uburinganire , uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga.

6.Musezereho umugurira akandi kantu akeneye cyangwa ikinyobwa yifuza;
7.Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira.

8.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe

9.Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze (Complimenting her) urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha.

Twabibutsa ko Ibi bitekerezo atari byo gusa kamara ku bijyanye no kuganiriza inkumi ku nshuro ya mbere, kuko buri muntu wese agira uburyo bwe,

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu zitera kunyara ku buriri n’uburyo wabyirinda.

Amashusho ya Beyonce abyinana n’umuhungu we yashimishije benshi(VIDEO)