in

Amashirakinyoma ku makuru avuga ko Amag The Black agiye gutandukana n’umugore we

Tariki 15 Ukuboza 2017 nibwo Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Liliane, barahirira kuzabana nk’uko amategeko y’u Rwanda a Biteganyijwe. Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hamaze igihe hacicikana inkuru zivuga ko Umuraperi Amag The Black yaba ari mu gikorwa we n’umugore we cyo gusaba gatanya bitewe n’umubano wabo utagihagaze neza.

Ama G The Black ibyo gukora “Divorce” n’umugore we, yabyamaganiye kure, yavuze ko kimwe mu binyamakuru byandikira mu Rwanda cyamwanditseho inkuru nawe atazi ibyo aribyo ko ari ibihuha.

Ama G yavuze ko “ibyo bintu yabivuzeho igihe kinini ntabwo azakomeza gusubiramo ijambo rimwe buri kanya, ibya “Divorce” bavuga sibyo nukubeshya njyewe n’umuryango wanjye tumeranye neza”.

Ibirori byo kwakira abaje kubashyigikira ku munsi w’ubukwe bwabo byabereye mu busitani bwo kuri Telavista Kicukiro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baraberanye: Umunyamakurukazi wa Isango Star yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ndayishimiye Fiston -AMAFOTO

“Nayanyayemo nk’incuro 5” Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umukobwa uvuga ko yanyaye mu muzi pasiteri yari ari kubatirizamo – VIDEWO