in

Amashirakinyoma ku bikomeje kuvugwa ko umutoza Mohammed Adil yatsinze APR FC muri FIFA bikagirwa ibanga rikomeye

Nyuma y’uko umutoza Mohammed Adil Erradi areze ikipe ya APR FC mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ byamaze kumenyekana ko umwanzuro uzasohoka mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare 2023.

Umubano wa APR FC n’Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi wajemo kidobya nyuma y’uko uyu mutoza ahagaritswe ukwezi ashinjwa ibirimo guteza umwuka mubi mu ikipe.

Ni icyemezo atishimiye ndetse byatumye ku wa 24 Ukwakira 2022 asubira iwabo muri Maroc nyuma yo guhabwa ibihano yavugaga ko atemera ndetse binyuranye n’amategeko ya FIFA.

Mbere yo gushingura ikirenge mu Rwanda , Adil yavuze ko we na APR FC bazakizwa na FIFA ndetse iyo nzira yaje kuyiyoboka atanga ikirego cye.

Ku wa 14 Ugushyingo 2022, ubwo ibihano bye byari birangiye, ikipe yategereje ko asubira mu kazi iraheba ndetse imwandikira amabaruwa atatu amusaba ibisobanuro ariko ntayo yasubije.

Adil yatanze ikirego muri FIFA tariki 27 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, arega APR FC kumuhagarika bidakurikije amategeko.

Iri Shyirahamwe ryahaye APR FC iminsi 15 yo gutanga ibisobanuro, ihurirana n’uko ukwezi kw’ibihano byahawe Adil kwagombaga kurangira tariki 14 Ugushyingo 2022.

APR FC mu bisobanuro yatanze muri FIFA yagaragaje ko umukozi wayo yataye akazi ndetse yamwandikiye inshuro eshatu zose imusaba kugasubiramo ariko akomeza kwinangira.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize byatangiye kuvugwa ko umutoza Mohammed Adil Erradi ashobora kuba yaratsinze APR FC bikanga gutangazwa, ariko siko bimeze kuko umwanzuro ntabwo wari wasohoka.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu yamaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatoje 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku bafana ba Kiyovu sport, bagiye gukorwaho iperereza

Essomba Onana yasubije amagambo aryana mu matwi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye ubusobanuro nyuma yo guhuza urugwiro n’abafana ba APR FC