in

Amakuru atari meza ku bafana ba Kiyovu sport, bagiye gukorwaho iperereza

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, ryatangiye iperereza ku “ihohoterwa ryakorewe umusifuzi Salma Mukansanga” ku mukino yasifuye mu mpera z’icyumweru gishize wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports.

Amakuru dukesha Flash FM&TV aravuga ko FERWAFA yiteguye kugira icyo ikora ku bafana bivugwa ko ari aba Kiyovu Sports batutse umusifuzi Mukansanga kugeza ubwo bamwita “indaya”.

Mukansanga Salima ni we wayoboye uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023, aho Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera, amakipe yombi akanganya 0-0. .

Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangiye kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati “Malaya, Malaya, Malaya.’’

Ubwo Mukansanga yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse agana hasi asa n’ushaka kumusagarira ariko abashinzwe umutekano baramufata, bamubuza kumugeraho.

Nyuma y’ibi bikorwa bitashimishije ubuyobozi bw’iyi Kipe y’i Nyamirambo, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko bitandukanyije n’abafana bagaragayeho ibikorwa by’imyitwarire mibi kuri uyu mukino.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mutsinzi Ange wakunzwe n’abafana ba APR FC ndetse n’ikipe ya Rayon Sports yatanze ikirego muri FIFA

Amashirakinyoma ku bikomeje kuvugwa ko umutoza Mohammed Adil yatsinze APR FC muri FIFA bikagirwa ibanga rikomeye