in

Amashirakinyoma ku bikomeje kuvugwa ko Byiringiro Lague atacyerekeje muri Sandvikens IF yo muri Suède yari yemeye kumutangaho arenga miliyoni 200

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu Ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Byiringiro Lague ari kwitegura kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi gushyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe ya Sandvikens IF ikina mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

Tariki 13 Mutarama 2023 nibwo amakuru yabaye kimomo ko Byiringiro Lague yamaze kugurwa n’ikipe ya Sandvikens IF, n’ubwo amafaranga impande zombi zumvikanye atatangajwe ariko bivugwa ko arenga miliyoni 200 z’Amanyarwanda bigendanye n’uko yari agifite amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC.

Nyuma y’uko hashize ibyumweru bikabakaba bibiri bivuzwe ko Byiringiro Lague azerekeza muri Sandvikens IF akaba atari yafata rutemikirere ngo ayerekezamo, hari bamwe batangiye kuvuga ko gahunda yo gusinyira iyi kipe ishobora kuba yarajemo kidobya.

Ibihuha bivuga ko Byiringiro Lague atazerekeza muri Sandvikens IF byarushijeho kuba byinshi ubwo ejo yakinaga umukino APR FC yatsindagamo Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa, ndetse uyu mukinnyi akaba yarasohotse mu kibuga yavunitse, benshi bakaba bavugaga ko ashobora kuzayijyamo muri Nyakanga uyu mwaka.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Byiringiro Lague azafata rutemikirere mu ntangiriro za Gashyantare 2023 akajya gusinyira Sandvikens IF, amakuru yavugwaga ko azagenda mu mpeshyi ni ibihuha.

Uyu rutahizamu agiye kongera kugana hanze nyuma y’uko inshuro ye ya mbere yerekeje amaso ku Mugabane w’u Burayi atahiriwe.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Byiringiro Lague, yerekeje muri Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi. Yananyuze mu Bufaransa.

Iyi kipe yamubengukiye mu mikino ya CHAN yabereye muri Cameroun mu 2012 nubwo uyu musore atakinnye imikino yose abanzamo ariko umwe gusa yabanjemo wahise umuhesha ayo mahirwe.

Icyo gihe ntabwo yatsinze igerageza yakoze ndetse byatumye asubira i Kigali yongera kwakirwa na APR FC.

Sandvikens IF yamuguze isanzwe ibarizwamo undi Munyarwanda, Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019.

Mukunzi wagiye muri Sandvikens nk’intizanyo ya Rayon Sports, amasezerano ye yemejwe burundu mu 2020. Muri Nzeri 2022 ni bwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Byiringiro Lague ugiye kumusanga muri muri Sandvikens IF, we akinira Ikipe Nkuru ya APR FC guhera muri Mutarama 2018. Yayigezemo avuye muri Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.

Uyu mukinnyi afite urugo, yarushinze ku wa 7 Ukuboza 2021 nyuma yo gusezerana na Uwase Kelia, imbere y’Imana.

Byiringiro na Uwase bafitanye umwana umwe, imfura yabo y’umukobwa bayibarutse ku wa 23 Kanama 2022.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
David
David
1 year ago

Ugenzure Neza ntago CHAN yayikinnye 2012 uhindure Reba hejuru!!

Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis azabanza mu kibuga bakamufasha guha isomo rya ruhago Musanze FC yamukojeje isoni mu mukino ubanza

Olivier Karekezi yagize icyo avuga ku cyemezo APR FC yafashe cyo kongera gukinisha abanyamahanga