Nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaje ko abanyamahanga bazemererwa kuza muri iyi kipe, Karekezi Olivier wakiniye iyi kipe yatangaje ko iki cyemezo ari kiza.
Oliver Karekezi ubwo yaganiraga na B&B Umwezi dukesha iyi nkuru, yabajijwe uko yakiriye icyemezo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe bwo kugarura gukinisha abanyamahanga maze asubiza agira ati “Kugarura abanyamahanga ni icyemezo kiza APR FC yafashe”.
Oliver Karekezi mu gihe yakinaga, yakiniye iyi kipe ya APR FC igikinisha abanyamahanga.