in

Amakuru agezweho: Ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi w’igihangage ku Isi (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool y’umutoza Jurgen Klopp imaze iminsi iri mu bihe bitari byiza cyane dore ko itigize ibona n’itike yo gukina imikino ya Uaefa Champions League uyu mwaka gusa ubu yatangiye kwiyubaka.

Ubu ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Argentina witwa Alexis McAllister wakinaga hagati mu kibuga mu ikipe ya Brighton and Hove Alibions.

Uyu mukinnyi arakomeye cyane dore ko yafashije ikipe ye y’igihugu ya Argentina gutwara igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar kandi yafashije n’ikipe ya Brighton kuza ku mwanya wa 6 muri Premier League.

Alexis McAllister ubu yamaze kuba umukinnyi mushya w’ikipe ya Liverpool nyuma y’iminsi bivugwa ko umutoza Jurgen Klopp amwifuza cyane.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akavagari k’amafaranga SIMBA SC yahaye Leandre Willy Essomba Onana byari bigoye ko yayirengagiza akaguma muri Rayon Sports

Yitomboreye Zahabu: Police FC yamaze kwegukana myugariro wari ufatiye runini ikipe ya Rayon Sports