in

Akavagari k’amafaranga SIMBA SC yahaye Leandre Willy Essomba Onana byari bigoye ko yayirengagiza akaguma muri Rayon Sports

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvina na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

Hashize iminsi itari myinshi abayobozi b’ikipe ya SIMBA SC bakurikirana cyane Onana kugirango barebe niba uyu musore hari ikintu yabafasha mu gihe baba bamuzanye ndetse baranamushimye cyane bahita batangira ibiganiro nawe ndetse bikaba bisa nk’ibyamaze kurangira.

Amakuru YEGOB dufite kandi yizewe ni uko Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvikana na SIMBA SC amasezerano y’imyaka 2 agahabwa Milliyoni zigera kuri 200 z’amanyarwanda ndetse akajya ahembwa Million 8 z’amanyarwanda buri kwezi. Onana yanemerewe inzu azajya abamo atishyura ndetse banamwemerera imodoka azajya agendamo.

Uyu rutahizamu mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’umukinnyi mugenzi we, amakuru twamenye ni uko yamubwiye ko n’ikipe ya Rayon Sports baganiriye neza bakumvikana ikamuha ibyo ashaka byose ngo yayigumamo ariko ntabwo abiha amahirwe menshi kubera ko ngo arimo gushakwa nandi makipe menshi.

Leandre Willy Essomba Onana muri uyu mwaka w’imikino yatsinze ibitego 20 ndetse anatanga imipira ivamo ibitego irenga 3. Uyu rutahizamu yahesheje igikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon Sports ari nabyo bikomeje gutuma ashakwa cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baserutse bambaye nk’abahanzi: Ihere ijisho amafoto y’uburyo abasore b’Amavubi bagiye mu mwiherero bambaye (Amafoto)

Amakuru agezweho: Ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi w’igihangage ku Isi (Amafoto)