in

Amakipe yo mu Rwanda n’abahanzi bakomeye bayafana.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abahanzi nyarwanda 10 n’amakipe bafana, aho ikipe ya Rayon Sports yihariye imyanya myinshi, abahanzi benshi bafana iyi kipe.

Safi Madiba – Rayon Sports

Umuhanzi Safi madiba usigaye wibera muri Canada ari naho akorera umuziki we, ni umwe mu bahanzi badaterwa ipfunwe no kugaragaza ko ari umufana wa Rayon Sports aho akiri no mu Rwanda yajyaga ajya kuri Stade kuyishyigikira.

Platini P – Mukura Victory Sports

Neyemeye Platini wahoze aririmba muri Dream Boys, ubu akaba akora umuziki ku giti cye, we ni umukunzi n’umufana w’ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu Majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Huye.

Riderman – Rayon Sports

Igisumizi mu maraso no ku mubiri, Gatsinzi Emery cyangwa Riderman mu muziki, ntakunze kugaragara cyane mu bintu by’imipira gusa avuga ko ari umufana wa Rayon Sports ukomeye cyane.

Khalfan Govinda – Rayon Sports

Khalfan Govinda ni umuraperi ukunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane n’urubyiruko, akaba ari umufana w’ikipe ya Rayon Sports aho akunda kuza no kuri Stade kuyishyigikira igihe yakinnye.

Eric Senderi – Rayon Sports

Eric Senderi umuhanzi wamenyekanye mu mazina atandukanye nka International Hit n’andi menshi ni umwe mu bahanzi badatinya kuvuga ko bafana ikipe ya Rayon Sports cyane ko yagiye yifatanya nayo mu bikorwa bitandukanye ndetse yanayihimbiye indirimbo.

King James – Rayon Sports

Ruhumuriza James cyangwa King James nk’uko yamamaye mu muziki, iyo bigeze ku ikipe afana ntajya arya iminwa ashimingira ko ari umufana wa Rayon Sports.

Mico The Best – Rayon Sports

Umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo umaze igihe mu muziki unakunzwe cyane muri iyi bitewe n’indirimbo asohora benshi bavuga ko ziganisha mu rukundo rwo mu gitanda, zikaba zikunzwe cyane n’urubyiruko, Mico The Best na we ni umufana wa Rayon Sports w’akadasohoka, mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko we na Rayon Sports ari umwe kubatandukanya byagorana kuko ijya imufasha mu bikorwa bye bya buri munsi nko mu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu aho iyi kipe yamutije abakinnyi akabifashisha.

Queen Cha – Rayon Sports

Mugemana Yvonne wamaye nka Queen Cha mu muziki, akaba umukobwa wa Mugemana Charles umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, ni umufana n’umukunzi wa Rayon Sports aho yanayihimbiye indirimbo yakunzwe na benshi yise ‘Aba Rayon’ akaba ari indirimbo ye ‘Winner’ yasubiyemo.

Tom Close – APR FC, Isonga

Umuhanzi nyarwanda akaba n’umuganga, Muyombo Thomas wamenyekanye mu mu muziki nka Tom Close, yakuze afana ikipe ya APR FC ndetse n’ubu arayikunda ariko nk’uko aheruka kubitangariza Radio 10 ngo amaze iminsi ari umukunzi w’irerero ry’Isonga bitewe n’uburyo ryazamuye impano z’abana b’abanyarwanda benshi.

Yvan Buravan – APR FC

Yvan Buravan umuhanzi ukunzwe cyane n’ingeri zose cyane igitsina gore bitewe n’indirimbo ze z’urukundo n’ijwi rihogoza benshi, yabwiye itangazamakuru ko ari umufana wa APR FC yanakuze ayikunda cyane, uyu muhanzi kandi yakundaga no kuba ari mu irerero rya APR FC ari kumwe na ba Yannick Mukunzi na Iradukunda Jean Bertrand, benshi bazi ko na we yarikinnyemo ariko sibyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore b’i Kigali bakuriye ingofero The Ben nyuma yo kumenya igiciro cy’icyumba we na Pamella barimo kuraranamo i Maldives

Mama Sava amennye amabanga ku isabukuru ye ||akorewe ibirori bihebuje ararira (video).