in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Abasore b’i Kigali bakuriye ingofero The Ben nyuma yo kumenya igiciro cy’icyumba we na Pamella barimo kuraranamo i Maldives

Hashize iminsi mike tubabwiye inkuru yuko The Ben na Miss Pamella Uwicyeza bagiye mu biruhuko ku kirwa cya Maldives kuri ubu akaba ariho barimo kurira isi.

Muri iki gitondo, ku mbuga nkoranyambaga habyutse hacicikana amakuru avuga ibijyanye n’ibiciro by’i Maldives (amacumbi yaho, ibiribwa n’ibindi). Nkuko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe urubuga rwa Google, icyumba kimwe cy’i Maldives kishyurwa amadolari 3900$ kumunsi(asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’U Rwanda).

Ibijyanye n’ibiribwa i Maldives bihera ku madolari 200 (asaga ibihumbi 200 by’amafaranga y’U Rwanda) kuzamura.

Nyuma yo kumenya aya makuru y’ibiciro by’i Maldives, abasore benshi b’i Kigali bakangaranye ndetse banakurira ingofero umuhanzi The Ben wabashije kuba yakwigondera icyumba we n’umukunzi we Pamella bararanamo ndetse bakanahafatira amafunguro.
Amwe mu mafoto y’i Maldives:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
MUNYANEZA Theophile
MUNYANEZA Theophile
2 years ago

Nonese nikuminsi cyangwa nikukwezi

YegoB
Admin
2 years ago

Ni kumunsi soma neza

Ibyaraye bibaye kuri Clapton Kibonge ubwo yari yasohokeye muri hoteli (video)

Amakipe yo mu Rwanda n’abahanzi bakomeye bayafana.