in ,

Amagambo Young Grace akomeje kwandikira Yannick Mukunzi akomeje guteza urujijo (yasome hano)

Umuhanzikazi Young Grace wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahimba zigakundwa cyane na benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yagiye akora bigatuma yigarurira imitima y’abafana benshi, mu minsi ishize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje amagambo akomeye kuri Yannick Mukunzi, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu AMAVUBI nyuma y’intsinzi iyo kipe yari imaze kwegukana ku ikipe ya UGANDA Cranes mu mukino wo kwishyura.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, Young Grace yayaherekesheje amagambo agira ati: “Wow???????????? Bravo Ndugu niyo mpanvu ngufana ubundi wowe,nbr 6!!igitego cyambere kumunota wambere,simba @mukunziyannick Uri Ekipe nfana walah ????#amavubioyee” bigaragara cyane ko nubwo AMAVUBI yatsinze we yibanze cyane mu gushimira Yannick Mukunzi wanatsinze igitego umukino ugitangira.

Si ibi gusa kandi Young Grace yagiye yananditse amagambo kuri Yannick Mukunzi mbere yuko ajya gukina umukino ubanza na UGANDA Cranes aho yagize ati:#Simba #Ambwiya #Amahirwemasa #Amavubi #Tubafatiyeiryiburyo #Nbr6????@mukunziyannick

Ibi nabyo bikaba biri mu birimo guteza urujijo mu bafana ba Young Grace bibaza impamvu yibanda cyane mu gushimira Yannick Mukunzi ndetse akanambara imyambaro yanditseho amazina ye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Ikipe ya Fc Barcelona yabeshye abafana bayo ko yaguze umukinnyi ukomeye abantu barumirwa

Dore igikorwa kigayitse Lionel Messi yakoze atazigera ababarirwa n’abafana ba Fc Barcelona